in , ,

Umukinnyi yeretse igitsina cye uwo bari bahanganye kugira ngo amurete umwaku ntabatsinde

Umukinnyi w’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere ukomoka muri Colombia yatunguye abakunzi b’umupira w’amaguru ubwo yamanuraga ikabutura ye akereka igitsina cye mugenzi we bari bahanganye ngo agerageze kurangaza ntabatsinde.

Mu mukino wo muri wikendi ishize, myugariro wa Independiente Santa Fe, Geisson Perea yashyize hanze igitsina cye agerageza kucyereka mugenzi we bari bahanganye wari ugiye kubatera umupira w’umuterekano [Free kick].

Uyu myugariro wari uhagaze ku rukuta,yabonye ikipe ye igiye guterwa umupira ukomeye wari hafi cyane y’izamu rye nuko amanura ikabutura yereka igitsina uwari ugiye kuyitera mu rwego rwo kumurangaza.

Umukinnyi weretswe iki gitsina yakinaga muri Jaguares de Cordoba bari bahanganye.

Uyu mukinnyi Perea yakoreshaga amayeri asekeje arangaza mugenzi we kandi byatanze umusaruro kuko uyu mukinnyi wa Jaguares yateye umupira hanze.

Perea yagize icyo avuga nyuma y’ibyabaye, avuga ko atashakaga kwimenyekanisha ku isi.

Yatangarije TV ya Win Sports yo muri Colombia ati: ’Nari ndi kugerageza gufunga umushumi w’ikabutura Lycra yanjye, nari mfite uwo mwanya.Iyo ninjiye [mu kibuga], mba nje gukina ntabwo mba nitaye ko kamera ishobora kumbona. Hari amarangamutima agutungura.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bull Dog ahishuye agahinda gakomeye yatewe na The Ben (video)

Umukinnyi ukomeye w’Ubudage arashinjwa uruhare mu rupfu rwu wahoze ari umukunzi we