in

Umukinnyi wabarizwaga mu ikipe iri guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda yasinyiye ikipe yo muri Bangladesh

AS Kigali yatije mu gihe cy’amezi atandatu Ndikumana Landry Selemani muri Muktijoddha Sangsad Krira Chakra muri Bangladesh.

Ndikumana wageze muri AS Kigali mu ntangiriro z’uyu mwaka agasinya imyaka ibiri, yatijwe muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Bangladesh.

Uyu musore utaha izamu aca ku mpande, bivugwa ko iyo kipe nitamushima azagaruka muri AS Kigali gusoza amasezerano ye, mu gihe yaba imushimye ikamugura.

Muktijoddha Sangsad Krira Chakra izwi ku izina rya ‘Freedom Fighters’ umwaka ushize yasoje ku mwanya wa cyenda mu makipe 12.

Umwaka mushya w’imikino muri Bangladesh uzatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2023, akaba ariyo mpamvu amakipe yaho akomeje kwiyubaka.

Ndikumana ntiyahiriwe kuva yagera mu ikipe y’umujyi cyane ko akenshi yinjira mu kibuga asimbuye ndetse rimwe na rimwe ntakoreshwe.

Uyu musore asanze umunyarwanda Bayisenge Emery nawe ukina mu cyiciro cya mbere muri Bangladesh, mu ikipe ya Saif Sporting Club.

Ndikumana yageze muri AS Kigali muri Nzeri avuye muri Vital’O Fc y’iwabo i Burundi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa APR FC Ben Moussa yatangaje umukinnyi ufite ikinyabupfura mu myitozo ye

Christiano Ronaldo agiye kongera guhangana n’ikipe ya Fc Barcelona, dore uko tombora ya Uefa Europe league yagenze