in

Umukinnyi ngenderwaho w’ikipe ya Rayon Sports akomeje gutera impungenge umutoza Haringingo Francis

Umukinnyi ngenderwaho w’ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana akomeje gutera impungenge umutoza Haringingo Francis kubera ko kumukoresha uyu munsi bishobora gutuma adakina umukino uzabahuza na Kiyovu Sport.

Ku munsi w’ejo hashize kuwa Kane ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino karundura uri uyu munsi n’ikipe ya Sunrise FC.

Muri iyi myitozo iyi kipe yakoze Onana yagaragaye akora imyitozo ariko ubona ko ataragaruka neza bishobora gutuma adakoreshwa kuri uyu mukino wakaniwe cyane n’ubuyobozi bw’aya makipe yombi.

Amakuru ava muri iyi kipe nyuma y’iyi myitozo biravugwako Onana ashobora kudakoreshwa uyu munsi nubwo benshi bakomeza guhata Haringingo Francis kuza gushyiramo uyu musore ahubwo abafana bamwitega mu mukino uzakurikira ubwo Rayon Sports izaba ikina na Kiyovu Sport.

Uyu mutoza nawe gufata icyemezo cyo gukinisha Onana arabizi ko bishobora gutuma imvune yakongera ikabyuka akazamubura ubwo bazaba bakina na Kiyovu Sport kandi ariho yari akenewe cyane ndetse Kandi muri icyo gihe Hari abakinnyi bashobora kutazabineka barimo Mbirizi ndetse na Osaluwe.

Onana amaze igihe kigera ku byumweru 3 adakora ku mupira kuva ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Kiyovu Sport ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Made in Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harahiye:Bamenya,Nyaxo, Pattyno na Rufendeke biswe imbobo n’inzererezi

Papa Sava n’umukobwa w’ikizungerezi wamutwaye umutima Phiona bakoze ibintu byatuma benshi bibaza ku mubano wabo