in

Umukinnyi ngenderwaho muri Kiyovu Sports yavuze ashize amanga ko umuzamu Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports ari umuswa anemeza ko azamwinjiza ibitego

Umukinnyi wo hagati mu kibuga, Nshimirimana Ismail Pitchou wa Kiyovu Sports yizeye adashidikanya ko azinjiza ibitego mu izamu rya Rayon Sports rizaba ririnzwe na Hakizimana Adolphe.

Ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023, kuri Stade ya Muhanga ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 32 izahakirira Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31.

Mu myitozo ya Kiyovu Sports y’ejo umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Nshimirimana Ismail Pitchou yagiye avuga ko azi neza intege nke z’umuzamu wa Rayon Sports witwa Hakizimana Adolphe, avuga ko azajya amutera amashoti ya kure akamwinjiza ibitego.

Uyu mukinnyi wa Kiyovu Sports ni umwe mu bakunda kuzonga Rayon Sports ku buryo bukomeye, buri uko bahuye atsinda igitego cyangwa agatanga umupira uvamo igitego, kuri iyi nshuro nabwo yiteguye kongera kubabaza abakunzi ba Rayon Sports.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Essomba Onana ushinjwa ubugambanyi n’abafana ba Rayon Sports yongeye kuzamura amarangamutima bitewe n’ikintu gikomeye yavuze azakorera Kiyovu Sports

Umugabo w’imyaka 68 yamanitse amaboko avuga ko kwita ku muryango we bimunaniye kubera ubwinshi bw’abagore n’abana afite -AMAFOTO