Mu gihugu cya Uganda hari umugabo ufite abana 108, abuzukuru 578 ku bagore 12 yamanitse amaboko avuga ko kwita ku muryango we bimunaniye.
Uwo mugabo ari kurira ayo kwarika kuberako asigaranye agasambu ka Are 2 kugatungisha umuryango imibare imaze kumubana ibihekane Kandi akaba ntambaraga afite zo kujya kubashakira ibyo kurya.
Uretse kuba uwo mugabo afite imyaka 68 nt’akandi kazi agira kugeza ubu abagore be babiri bamaze kumuta kubera kutababonera ibibahagije dore ko mu bana afite harimo abo atazi amazina kubera ubwinshi bwabo.
