in

Umukinnyi igitsina cye akeretse uwo bari bahanganye agamije kumurangaza ngo ntabatsinde

Umukinnyi w’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere muri Colombia yatunguye abakunzi ba ruhago yamanuraga ikabutura ye akereka igitsina cye mugenzi we bari bahanganye ngo agerageze kurangaza ntabatsinde.

Mu mukino wo muri wikendi ishize, myugariro wa Independiente Santa Fe, Geisson Perea yashyize hanze igitsina cye agerageza kucyereka mugenzi we bari bahanganye wari ugiye kubatera umupira w’umuterekano.

Uyu myugariro wari uhagaze ku rukuta,yabonye ikipe ye igiye guterwa umupira ukomeye wari hafi cyane y’izamu rye nuko amanura ikabutura yereka igitsina uwari ugiye kuyitera mu rwego rwo kumurangaza.  Umukinnyi weretswe iki gitsina yakinaga muri Jaguares de Cordoba bari bahanganye.

Uyu mukinnyi Perea yakoreshaga amayeri asekeje arangaza mugenzi we kandi byatanze umusaruro kuko uyu mukinnyi wa Jaguares yateye umupira hanze.

Perea yagize icyo avuga nyuma y’ibyabaye, avuga ko atashakaga kwimenyekanisha ku isi.

Yatangarije TV ya Win Sports yo muri Colombia ati: ’Nari ndi kugerageza gufunga umushumi w’ikabutura Lycra yanjye, nari mfite uwo mwanya.Iyo ninjiye [mu kibuga], mba nje gukina ntabwo mba nitaye ko kamera ishobora kumbona. Hari amarangamutima agutungura.

Ndi ikiremwamuntu kandi nageragezaga gufunga umushumi w’ikabutura yanjye gusa, intego yanjye ntabwo yari iyo kwerekana ibice byanjye by’ibanga.”

Nk’uko ikinyamakuru TMZ Sports kibitangaza ngo abafana batandukanye barakajwe cyane no kubona igitsina cya Perea kuri televiziyo by’impanuka, benshi bamusabira guhanwa, mu gihe abandi basabye iyi kipe kumwirukana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Mutesi Jolly yiyamye abakomeje kuvuga amagambo mabi kuri Alliah Cool washyize hanze amafoto y’inzu ye

Breaking News:Umukinnyi ukomeye wa Arsenal amaze kongera amasezerano.