in

Umuhanzikazi Marina Deborah mu mikoranire na Alex Muyoboke

Umuhanzikazi Marina Deborah nyuma yo gutandukana na The Mane, agatangira kwikorana umuziki ku giti cye yamaze gutangaza ko afite umujyanama mushya ariwe Muyoboke Alex usanzwe areberara inyungu abahanzi mu muzika,nubwo yemeze ko azakomeza kwikorera ku giti nkuko amaze iminsi abigenza icyakora Marina nanone ahamya ko umutwe umwe utigira inama.

Umuhanzikazi Marina Deborah ubwo yarari mu kiganiro kuri Radio Rwanda
Manager Muyoboke Alex

Uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro “Amahumbezi” gitambuka kuri Radio Rwanda ubwo yarabajijwe niba azakomeza kwikorana ku giti cye, Marina ati:”Ngiye kuba nikorana ariko uribizi ko umutwe umwe utigira inama, Muyoboke Alex muramuzi aho ntazabasha kugera niwe uzajya uhagera kubera ko ibintu byose utabyikorana ariko urebye ni nkaho ngiye kubyikorana erega n’ubundi nsanzwe mbyikorana”.

Amashusho ya Marina Deborah avuga ko agiye kujya afashwa na Alex Muboyoke

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro-Gahanga harasiwe umuntu

Kubera iki abanyeshuri biga muri kaminuza z’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs) batazahabwa mudasobwa (Sobanukirwa)