in

Umuhanzi Ykee Benda yarusimbutse nyuma yo gukora impanuka ikomeye

Umuhanzi Wycliffe Tugume uzwi nka Ykee Benda mu muziki wa Uganda, yakoze impanuka ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari kumwe n’umuryango we, ku bw’amahirwe ntihagira uyitakarizamo ubuzima.

Wycliffe Tugume (Ykee Benda) usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’abahanzi bo muri Uganda, azwi mu ndirimbo zakunzwe hano mu Rwanda nka Munakampala, Farmer yakoranye na Sheebah Karungi, Byonkola, Super Man n’izindi.

Uyu muhanzi yemeje ko yarokotse iriya mpanuka ikomeye, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ashima Imana yamurokoye we n’umuhungu we ndetse n’umukunzi we, Julie Batenga.

Ykee Benda kuri Facebook yagize ati: “Wakoze Mana ku bw’andi mahirwe yo kubaho. Nakoze impanuka ndi kumwe n’umuryango wanjye; umwana wanjye Dante na nyina Julie Batenga batigeze bagira icyo baba. Turashima Imana ku bw’amahirwe ya kabiri.”

Amafoto Ykee Benda yashyize ahagaragara amwerekana yakomeretse cyane ku ijisho ry’ibumoso, ndetse imodoka ye yangiritse mu buryo bukomeye cyane.

Amakuru avuga ko impanuka uriya muhanzi yakoze yatewe n’umumotari wazaga amusanga yihuta, undi ahitamo kumukatira birangira ataye umuhanda.

Wycliffe Tugume yakoze impanuka nyuma y’iminsi mike ibisambo biteye ’Mpaka Music Studio’ yaherukaga gushinga bikarangira bimwibye ibikoresho byose byari biyirimo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cassa Mbungo na Gasogi batandukanye na Shampiyona itaratangira

Federasiyo yo koga yasuye abakinnyi ireba uko bahagaze nyuma y’amezi 7 badakina