Umuhanzi Niyo Bosco umaze kubaka izina hano mu Rwanda, yatangaje ko kuva kera abantu bamubwiraga ko azaba icyamamare.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 nibwo izina Niyo Bosco ryatangiye kumvikana mu matwi ya benshi, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Ubigenza Ute”.
Uyu musore wari ufite imyaka 20 yigaruriye imitima ya benshi bidatinze, abikesha impanuro zikomeye zari mu ndirimbo ye, ijwi ryuje ubuhanga, n’ubuhanga mu gucuranga gitari nyamara atabona.
AKimara gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yatumiwe mu bitaramo bitandukanye harimo n’icyitabiriwe n’umuhanzi Flavor wo muri Nigeria.
Umwaka urenzeho amezi atatu gusa impano ya Niyo Bosco imurikiwe Isi, avuga ko kuri we umwaka wa 2020 ari uwe.
Ati “Ni wo mwaka abantu bamenye mu buryo bwagutse, navuga ko 2020 ari umwaka wanjye icyawubayemo cyose ni umwaka wose.”
Niyo Bosco yemeza ko kuva mu bwana bwe, yari afite inzozi zo kuzaba umuhanzi w’icyamamare, ariko ntiyakegaga ko uru rugendo rwatangira mu mwaka ushize.
Ati “Numvaga nzaba umuntu w’umuhanzi kandi abantu bazi bitari n’ibi ndiho, nubwo nabyo ari byiza ariko ndifuza ibirenze ibi. Numvaga bizatinda ariko bizaba.”
Uretse kwizera ko impano ye, Niyo Bosco yanizera ko ibyo yahanuriwe ari byo kuzaba umuhanzi ukomeye bigomba kuba.
“Icyizere ntikigombera, kigombera mu kumva ko hari icyo ufite, impano ubwayo yampaga icyizere. Nagiye mbona abantu benshi bamwira ngo wowe waririmba, uzaba umuntu ukomeye, guhanura, hari igihe guhanura biba bisa nk’ibitekerezo ariko hari icyo bikora.”
Arahamya ko ubu ‘ubuzima bwarahindutse mu buryo bw’imitekerereze, mu buryo bw’imibereho no mu buryo bw’izina kuko navuye ahantu umuntu umwe tutaziranye atanzi, bigera aho abantu benshi bamenya ntabazi’