in

Umuhanzi M.Augustin Bella afite intego yo guhuza Imana n’abantu

Umuhanzi Augustin Mungarakarama uzwi ku izina ry’ubuhanuzi rya M.Augustin Bella afite intego yo guhuza Imana n’abantu binyuze mu mpano ye yo kuririmba.

Mu kiganiro umuhanzi Augustin Mungarakarama yagiranye na YegoB yavuze ko yatangije umuziki muri 2005,bitewe nuko aribwo yanditse indirimbo ye ya mbere,muri 2021 na 2023,nibwo uyu muhanzi yanditse indirimbo nyinshi cyane ndetse ahamya ko zigera no muri 300,icyakora mu mwaka wa 2021 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere mu buryo bwa majwi.

Mu mwaka wa 2021, icyo gihe uyu muhanzi yakoze umuzingo w’indirimbo(album) uriho indirimbo 12, gusa iyo album yaje kuyibura ndetse byamukoze mu nkokora cyane,muri 2023,yaje gusubira muri studio akora indi muzingo uriho indirimbo 15 harimo eshatu zifite amashusho zose zikaba ziri YouTube channel yitwa M. Augustin Bella.

M. Augustin Bella uvuga ko impano ye yatangiye aririmba muri korari nyuma aza no kwiga umuziki mu mashuri yisumbuye,akomeza avuga ko amaze kwandika indirimbo nyinshi aribwo yabonye ko ari impano y’Imana ndetse yemeza ko ari umuhamagaro we. Abajijwe intego afite mu muzika yavuze ko ari ukwigisha abantu inkuru nziza ya kirisito.

Yagize ati:”Intego yanjye mu muzika ni ukwigisha abantu inkuru nziza ya kirisito ku buryo umuntu ashobora kumva indirimbo ibikomere bikomoka,yarwaye atavahari ashobora kumva indirimbo akanyeganyega, abantu bakabona impamvu yo gushima Imana mbese muri macye ni uguhuza abantu n’Imana binyuze mu bihangano byanjye”.

Nkuko habaho ibyiza bakaba n’ibibi uyu muhanzi nawe yagize imbogamizi mu muziki nko gukora umuzingo w’indirimbo 12 nyuma ikaza kuwuburira muri studio yawukoreyemo,kutumva uburemere bw’impano yari yifitemo ndetse no n’abacantege baturutse ku mbugankoranyambaga.

M.Augustin Bella twabajije niba ategenya gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye, yavuze ko ibyo bizaza nyuma ko we agomba kubanza kubuka izina rye, ubufatanye n’abandi bahanzi nabwo ajya abutekerezaho ariko ntago yari yabyemeza. Yasoje ashimira abakurikira ibihangano bye ndetse asaba abakunzi be kimwe n’abandi bakunda umuzika nyarwanda kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze M.Augustin Bella bakaba bamusangiza ibitekerezo.

Kanda hano urebe indirimbo ze

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gira uruhu rutoshye kandi rukeye mu buryo bw’umwimerere

Umwicanyi yaciye umutwe umugore arawutwara