in

Umuhanzi Humble Jizzo yavuze uko yiyumva ku bijyanye no gusubirana na bagenzi be bakabyutsa itsinda ryabo

Umuhanzi ukomeye cyane wakunzwe cyane mu itsinda rya Urban Boys uzwi nka Humble Jizzo yavuze ko kwihuza bagakora itsinda ari ibintu bigoye, ariko ko nk’abavandimwe batabura umushinga bahuriraho.

Yavuze ati “Nabwo navuga ko kongera gukora nk’itsinda rya batatu nabiha amahirwe menshi ariko kugira ‘Project’ cyangwa ibikorwa bya batatu birashoboka ariko bitavuze ko ari itsinda rya batatu ryagarutse.”

Humble yashimangiye ko kongera kwihuza nk’itsinda biri kure cyane, ariko ni ibintu bishoboka igihe impande zombi zaba zibyemeranyije.

Akomeza ati “Biri kure! Ariko ntibivuze ko bitashoboka. Ariko birasaba ingufu n’impamvu zagutse.”

Hari mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Inyarwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amajwi y’umunyamakuru Uncle Austin ari guteretwa kuri Radiyo n’umukobwa witwa Gaju, ari gutangaza benshi kubera ukuntu Austin yari ari kuvuga [Amajwi]

Umwarimu w’imibare witwa Niyukuri Fidel yakubise umwana arapfa none umuryango we wanze kumushyingura