in

Umwarimu w’imibare witwa Niyukuri Fidel yakubise umwana arapfa none umuryango we wanze kumushyingura

Umwarimu w’imibare witwa Niyukuri Fidel yakubise umwana arapfa none umuryango we wanze kumushyingura.

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inkuru y’inshamugongo y’umwana wishwe n’inkoni yakubiswe n’umwarimu w’imibare.

Umwarimu Niyukuri Fidel w’isomo ry’imibare mu ishuri rya Kajondi muri komine Rutovu i Bururi aravugwaho ubugome bwo gukubita Umunyeshuri bikaza kumuviramo n’urupfu.

Uyu mwana w’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Karindwi, bivugwa ko yakubiswe na mwarimu we ubwo yajyaga kwiga adafite igikoresho kizwa nka ‘Boite Mathematicale’.

Akimara gukubitwa yahise ajyanwa ku ivuriro ryari hafi aho, kugira ngo yitabweho gusa byeje kuba iby’ubusa.

Abo mu muryango w’uyu mwana, bavuga ko yapfuye biturutse ku nkoni yakubiswe mu ijosi n’uwo mwarimu we.

Uyu muryango kandi wanze gushyingura umwana wabo hatari hakorwa iperereza ku rupfu rw’umwana.

Ubuyobozi bw’ishuri bwo buvuga ko hakwiriye gukorwa iperereza maze uwo mwarimu yahamwa n’icyaha, agahabwa igihano.

Kuri ubu umubiri wa nyakwigendera uri mu biruhukiro bw’ibitaro bya  Rutovu, mu gihe bategereje ko hakorwa iperereza ku kintu cyateye urwo rupfu.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Humble Jizzo yavuze uko yiyumva ku bijyanye no gusubirana na bagenzi be bakabyutsa itsinda ryabo

Kamonyi: Umuturage yapfushije inka bayita mu bwiherero bwa Dumburi, abatari bamenyekana basenya ubwo bwiherero bayikuramo bajya kuyirya