Umuhanzikazi Ayra Starr umaze kwigwizaho igikundiro cya benshi, ubwo yari ari mu kiganiro na MTV UK, yatunguranye cyane ubwo yasubizaga ikibazo umunyamakuru yari amubajine kigira giti ” Iyo uza kubona amahirwe yo kuba umukuru w’igihugu niki wari gukora ?”.
Igisubizo cya Ayra Starr cyatangaje benshi ndetse abiganjemo abagabo ntibamusubiza neza kuko yari avuze amagambo asa nkabakorogoshoye.
Ayra Starr ubwo yasubizaga iki kibazo yagize ati ” iyo inza kuba umukuru w’igihugu nari gukora ibishoboka byose abagore n’abana ntibagire icyo babura kandi ntibagire icyo bazongera kugura, muri make ibintu byose banya babibonera ubuntu”.
Aya magambo niyo atanyuze benshi mu bagabo ndetse bakomeje kumubaza impamvu yumva ko abagabo aribo bavukiye kuvunika.