in

Dore inkomoko y’Umunsi muzampahanga w’abagore uba buri mwaka

Buri wa 8 Werurwe, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore. Ese uyu munsi ukomoka he? Watangiye ryari? Ugamije iki? Ese ubundi washyizweho na nde? Ibi ni bimwe mu byo tugiye kubasobanurira muri iyi nkuru y’amateka y’uyu munsi.

Uyu munsi tariki 08 Werurwe 2024 harizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku rwego, ukaba ari umwaka wa 47 uyu munsi wizihijwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye (UN) washyizeho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ”Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere’.

Amabara yatoranyijwe kwambarwa hizihizwa umunsi w’abagore uyu mwaka ni ‘Ibara ry’umuyubugwe (Purple), Icyatsi (Green) hamwe n’Umweru (White).

 

Amateka y’umunsi wahariwe abari n’abategarugori

 

Kuva muwi 1805 mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu gihugu cy’u Budage bizihizaga umunsi mukuru w’abagore bitaga National Women’s Day. Icyo gihe bawizihizaga ku rwego rw’igihugu gusa bitaraba mpuzamahanga.

 

Bitewe n’amateka y’ibi bihugu byombi iyo bizihizaga uyu munsi abagore baho bajyaga mu muhanda bitwaje ibyapa basaba ko bahabwa uburenganzira bungana n’ubuhabwa abagabo kuko muri icyo gihe abagore bafatwaga nk’abagomba kwicara mu rugo bakarera abana nta kindi babasha gukora.

 

Mu 1909 umuryango witwa Socialist Party Of America wateguye umunsi mukuru w’abagore ku itariki 28/02 wizihirizwa mu mujyi wa New York. Mu bitabiriye uyu munsi harimo abagore 3 baturutse mu gihugu cy’u Budage barimo Clara Zetkin, Kate Duncker hamwe na Paula Thiede.

 

Aba bagore uko ari 3 bari bahagarariye umuryango urengera inyungu z’abagore mu Budage wari uyobowe na Clara Zetkin ari nawe wajyaga uhana amakuru n’abo muri Amerika ababwira aho bageze bashaka uburenganzira bw’abagore mur

Uko umunsi wo kwizihiza abari n’abategarugori wabayeho

 

Mu mwaka wa 1910 ubwo hari hateranye inama yitwa International Women’s Conference yahuzaga abagore baturutse imihanda yose no mu bihugu binyuranye bose baje kwiga ku iterambere ry’abagore ni bwo Clara Zetkin yafashe iya mbere asaba ko habaho umunsi ngarukamwaka wizihiza abagore.

 

Igitekerezo cya madamu Clara Zetkin cyaje kwakirwa neza maze gihera mu gihugu cya Russia ku itari 08/03/1917 batangira kwizihiza umunsi wahariwe abagore. Ibi byatangiye gukwirakwizwa mu bindi bihugu bitandukanye byo mu burayi.

 

Mu1977 inama y’umuryango w’abibumbye izwi nka United Nations (UN) nibwo yemeje ku mugaragaro ko itariki 08/03 ari umunsi wahariwe abagore ndetse ko ugomba gufatwa nk’umunsi udasanzwe kandi ko ugomba kuba mpuzamahanga.

 

Ibyatangiye ari igitekerezo cy’itsinda ry’abagore bashaka uburenganzira bwabo baturuka muri Amerika n’u Budage bari bayobowe na madamu Clara Zetkin byagezweho ndetse binaba mpuzamahanga umugore ahabwa ijambo. Kugeza ubu abari n’abategarugori bageze kuri byinshi bikomeye babikesha kuba barahawe uburenganzira bungana n’ubw’abagabo.

 

Inzira y’uyu munsi n’ubwo itari yoroshye dore ko ibihugu bimwe na bimwe bitabonaga kimwe uyu munsi by’umwihariko ibihugu byubakiye ku mahame ya Islam gusa buhoro buhoro uyu munsi wagiye utera imbere ndetse unateza imbere igitsinagore.

 

Umunsi ngaruka mwaka wizihiza abari n’abategarugori ugenda ufite intego buri mwaka, uyu mwaka wa 2023 intego yawo iragira iti “Guhanga udushya n’ikoranabuhanga hagamijwe uburinganire bw’umugabo n’umugore,” byerekana uruhare rw’ikoranabuhanga rishya mu guteza imbere uburinganire no guhuza ubuzima n’iterambere ry’umugore n’abakobwa.”

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pamella Uwicyeza n’inshuti ze bahahiye, batekera ndetse banagaburira abana bo ku muhanda -AMASHUSHO

Umuhanzi Ayra Starr yatangaje icyo yari gukora iyo aza kubona amahirwe yo kuba Perezida, birakaza abagabo