in

Umuyobozi mukuru wa BTN TV yajyanywe kugororerwa muri gereza ya Mageragere

Urwe rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje umuyobozi mukuru akaba n’umunyamigabane wa BTN TV, Uwera Pacifique Ahmed, afungiwe muri gereza ya Mageragere ashinjwa ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye.

Uyu Uwera Pacifique Ahmed, araregwa gutanga sheki zitazigamiye mu bihe bitandukanye, ndetse izo sheki zose zikaba  zariho amafaranga angana na 11 .974 072 Frw. Izi sheki yazihaye abo yari yaguzeho televiziyo za rutura(HD TV).

Si ubwambere abikoze kuko no mu mwaka wa 2023 muri Nyakanga tariki ya 21 nabwo urukiko rwari rwamuhamije iki cyaha, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe n’ihazahabu ya 8 556 044 Frw.

Gutanga sheki zitazigamiye ni icyaha gikomeye ndetse gifite n’uburemere burenze ubwo abantu batekereza.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Ayra Starr yatangaje icyo yari gukora iyo aza kubona amahirwe yo kuba Perezida, birakaza abagabo

“N’ibi bigango mfite umugore yankubita gute” Amashusho meddy ari kwifatira ku gahanga abavuga ko akubitwa n’umugore yasaraje benshi – AMASHUSHO