Hari ku mugoroba wo ku cyumweru,tariki ya 18 Nzeri, ubwo umugore utuye ahitwa Calabar mu gihugu cya Nigeria, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka iramuhitana ubwo yari yagiye runono umugabo we mu muhanda wari kumwe n’undi mugore yakekaga ko bari bagiye gusambana.
Abatangabuhamya bavuga ko uyu mudamu yabonye umugabo we mu isoko ry’ubucuruzi rya SPAR Calabar ari kumwe n’undi mugore wikizungerezi yakekaga ko bakundanaga mu ibanga hanyuma afata umwanzuro wo kubakurikira ngo arebe aho bagiye ubwo bari barangije guhaha.
Bivugwa ko uyu mugore ngo abonye uyu mugabo yinjira mu modoka ye huti huti hamwe n’uyu mugore wundi, hanyuma ahita afata umwanzuro wo kubakurikira ngo amenye ibyo agiyemo ariko umuvuduko yatwariragaho watumye imodoka imubirindura.
Nyuma y’iminota mike ari mu muhanda akurikiye umugabo we,imodoka ye yakoze impanuka.
Uwabyiboneye yasobanuye ko uyu “Umudamu yabonye umugabo we bavuye mu iduka rya Spar Shop nuko yihutira gutwara imodoka kugira ngo abakurikire.Umugabo yabonye imodoka y’umugore we imukurikiye.Umugore yagize umujinya atwara ku muvuduko mwinshi
Nari ntwaye ndi inyuma yabo gusa, mu minota itarenze itatu, habaye impanuka. Igihe umugore yapfaga,yari yataye ubwenge hanyuma umugabo we wari imbere ye ahita areka umugore bari kumwe aragenda agaruka kwita ku mugore we.
Nyuma y’iminota mike, uyu mugore yaje kwemezwa ko yapfuye kubera ibikomere yagiriye muri iyi mpanuka.
Aheza mwijuru