Umutoza wa Rayon Sports yaremye agatima abafana bari bazi ko Rwatubyaye Abdul azamara hanze igihe kinini kubera imvune

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yavuze ko imvune Rwatubyaye Abdul yagiriye ku mukino wa Rwamagana Fc idakangabye cyane.

Ati “Rwatubyaye sinibaza ko ari imvune yamumaza igihe kinini ariko ni umukinnyi mubona ko uko yakinnye umukino uherutse n’uko yakinnye bitandukanye cyane.”

Uyu mutoza akomeza ashimangira ko Rwatubyaye Abdul atavunitse ku gatsitsino nkuko abantu bagendaga babivuga ko yaba yitonetse aho aherutse gukora.

Ati “Ahantu yababaye si hamwe yari yarababaye mbere ni ikibazo yagize munsi y’ivi gato.”

Bikaba bitenyijwe ko uyu myugariro ashobora kugaruka mu kibuga nyuma y’imikino ya gicuti ikipe ya Rayon Sports ifite muri iki cyumweru.