in

Nyuma ya Shema Maboko, undi mukozi wari umaze igihe kinini muri Minisiteri ya Siporo yahagaritswe

Uwari umujyanama wa Minisiteri ya Siporo, Karambizi Oleg Olivier yahagaritswe kuri uwo mwanya nyuma y’igihe kinini yari awumazeho, akaba aje akurikira Shema Maboko Didier wari Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS.

Itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavuze ko Bwana Didier Shema Maboko ahagaritswe mu nshingano ze.

Didier Shema Maboko yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo kuva mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2019.

Nta mpamvu zigaragara mu itangazo zatumye ahagarikwa, gusa hamaze iminsi havugwa ibibazo bitandukanye muri iyi Minisiteri by’umwihariko mu bijyanye n’imikino, ihagarikwa rya hato na hato rya bamwe mu bayobozi, ndetse no kutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe.

Nyuma ya Shema Maboko Didier undi wari utahiwe ni Karambizi Oleg Olivier na we akaba yahagaritswe nk’uko tubikesha umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi ukorera Radio Fine FM.

Hashize igihe kinini Karambizi Oleg Olivier avugwaho imikorere mibi akaba ari nayo mpamvu nyamukuru itumye uyu mugabo ahagarikwa ku nshingano ze.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yishwe n’impanuka akurikiye umugabo we agiye kureba ko amuca inyuma

Umukinnyi wa APR FC nyuma yo kwishimirwa n’abanyatunisia yatangiye kuvugana nandi makipe akomeye