in

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo guhisha umurambo w’umuturanyi we munsi y’uburiri

Umugore umwe ukomoka mu gihugu cya Afurika yepfo yatawe muri yombi nyuma yo gusanganywa umurambo w’umugore w’umuturanyi we wari warapfuye agakomeza kumuhisha.

Polisi yamutaye muri yombi nyuma y’uko yari amaze umwanya munini ari gufasha mu  gushakisha irengero ry’uyu muturanyi we bikarangira asanzwe iwe.

Umugore Annalise Van Rayen, w’imyaka 32, yaburiwe irengero mu kwezi Kwa Mata muri uyu mwaka, akaza kuboneka tariki 23 Nzeri uyu mwaka, ibi bikaba byatumye abantu bibaza icyo yari ari gukoreshwa.

Ukekwaho icyo cyaha cyo kwica mugenzi we, Jean-Paul Van Der Westhuizen, w’imyaka 32 yatawe muri yombi aho yajyanywe guhatwa ibibazo ku mugore wari warabuze amezi atanu yose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urwishe ya Nka ruracyayirimo, amavubi akomeje gutetereza abakunzi bayo

Amakuru ababaje kuri Thomas Tuchel uri guhatirwa kuva mu bwongereza ku bubi na bwiza