in

Umugore wabyaranye na Diamond Platnumz ari mu munyenga w’urukundo na Rick Ross.

Umunyamideli n’umuhanzikazi ukomeye cyane muri Tanzaniya ,Hamisa Mobetto wamenyekanye ubwo yabyaranaga n’umuhanzi Diamond Platnumz akomeje kugirana ibihe byiza by’urukundo n’umuraperi Rick Ross.

Ibinyamakuru byinshi bigaruka ku myidagaduro iyi nkuru byayishyize mu z’ibanze. Urubuga ghafla.com rwanditse ko Rick Ross na Hamisa Mobetto bahuriye i Dubai aho bari gusangira iraha mu ibanga rikomeye.

Ibyo guhura na Rick Ross kwa Hamisa Mobetto ni inkuru yatangiye guhwihwiswa nyuma y’uko uyu mugore w’ikimero w’abana babiri barimo n’uwa Diamond ashyize hanze ifoto [ku mbuga nkoranyambaga] agaragaza ko ageze ku kibuga cy’indege cya Dubai na Rick Ross wamwihebeye nawe agatangaza ko nawe ageze kuri ki kibuga cy’indege.

Ghafla.com yanditse ko aba bombi n’ubwo batabivuze, mu magambo bagaragaje ko bahuriye Dubai. Hashize igihe Rick Ross agaragaza ko yihebeye uyu mugore. Mu munsi ishize Hamisa Mobetto yashyize ifoto kuri Instagram ye maze Rick Ross wamwihebeye atajuyaje amubwira ko ari uwe gusa yamwiyeguriye.

Uyu muraperi yamusabye kuzajya muri Amerika biba nko korosora uwabyukaga Hamisa amusubiza ko yiteguye kandi yamaze no gupakira ibikapu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest


0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibandi ryashikuje umupolisi wo ku muhanda telefoni ,asigara yumiwe.

Umubyeyi w’umunyamakuru Ernesto yitabye Imana