Umuganga ukomeye cyane yatunguye imbaga y’abantu nyuma yo guhishura ko amaze imyaka irenga itanu adakaraba mu rwego rwo gukora ubushakashatsi ku bijyanye nindwara yibasira abantu.
James Hamblin ni umuhanga kabuhariwe mu kurwanya indwara, uretse nibyo ni umwalimu muri kaminuza izwi cyane ya “Yale University” uyu ngo burigihe yibaza impamvu abantu bahora boga buri munsi ndetse ngo ntabona n’impamvu yabyo.
Uyu amaze imyaka isaga itanu akora ubushakashatsi kubijyanye n’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu ndetse mu minsi iri imbere yiteguye gushyira hanze igitabo. Ubwo yabazwaga uko yiyumva nyuma yo kumara imyaka itanu atikoza amazi, yagize ati: “ni ukuri njye numva meze neza cyane”.
Akomeza avuga ko bibanza kugorana ariko ko ugeraho ukamenyera. Bwana Hamblin w’imyaka 37,ni umwalimu wigisha ubuzima bwa muntu muri kaminuza ikomeye ku isi ya Yale ndetse akaba n’umuhanga mu bijyanye no kurwanya indwara. Uretse ibyo kandi ni umwanditsi w’ikinyamakuru cyitwa “the Atlantic” cyaho muri America ndetse akaba ari nacyo yanyujijemo inkuru yagiraga iti: “naretse koga kandi ubuzima bwanjye bwarakomeje bugenda neza”.
Iyo nkuru ye yanditse muri 2016 yagiraga iti: “mu myaka tubaho ku isi, iyigera kuri ibiri tuyimara turi koga gusa. Iyumvire uwo mwanya wose, amafaranga ndetse n’amazi dutakaza”. Ntiyagarukiye aho kuko mu muri 2016 nabwo yanditse indi nkuru igira iti: “uroga birenze urugero”
Ku giti cye avuga ko dukwiye gukaraba mu ntoki gusa, ariko ibindi bice by’umubiri tukabireka. Ubwo yatangiraga, we yari ari mukimeze nk’igerageza kugira ngo azarebe uko Bizagenda, abajijwe icyatumye ahagarika koga burundu, yacecetse akanya gato arangije ati: “mvugishije ukuri ni birebire, ndetse byasaba kwandika igitabo cyose kugira mbisobanure neza. Ariko njyewe nabikoze nshaka kumenya uko byagenda umuntu aramutse abayeho atoga”
Yakomeje agira ati: “nari nsanzwe nziko hari abantu boga gacye gashoboka, ariko nashatse kwigeragerezaho, kugira ngo ndebe ingaruka bizangiraho”. Kuva icyo gihe muri 2015 ngo nibwo yafashe umwanzuro wo guhagarika koga kandi yemeza ko ntakintu kidasanzwe wamubonaho ngo kuko atoga.”
Hamblin yemeza ko uko igihe gishira ariko umubiri ugenda ubimenyera ibyo kunuka bigahagarara, kabone niyo ntakintu cyo kubirwanya wakoresha. Gusa yemeza ko kugira ngo umubiri ubimenyere bifata igihe atari ibintu byako kanya.