in

The Ben yagaragaye muri Tanzaniya yitabiriye irushanwa rikomeye mu buryo bwatunguye abantu(Video)

The Ben yagaragaye mu irushanwa ryo muri Tanzania ryitwa Bongo Star Search aho yarimo nk’umushyitsi ndetse abantu batungurwa no kumubona batari babyiteze.Igice cy’iri rushanwa cyagaragayemo The Ben cyatambutse ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 10 Mutarama 2021.

Mu bisa n’ibitunguranye iri rushanwa rigeze hagati, Idris Sultan yahaye ikaze umuhanzi w’umunyarwanda The Ben wari wicaye mu bafana bari bakurikiye irushanwa.The Ben utavuze amagambo menshi yasuhuje abari aho ubundi ababwira ko akunda abanyatanzania. Madam Ritha utegura iri rushanwa akaba ari na we ukuriye akanama nkempurampaka yamwakiriye amuganiriza mu Kinyarwanda, ibintu byatunguye uyu musore.

Ati “ Urakomeye? Turanezerewe kukubona!”

Kimwe n’abandi bari ahabereye irushanwa bagaragazaga abo bashyigikiye, The Ben na we yatoye, gusa yagiye irushanwa ritarangiye.The Ben aheruka muri Tanzania aho yari yaragiye mu bikorwa bya muzika, ndetse ni nabwo yagiye muri Bongo Star Search.

Kanda kuri iyi video urebe ikiganiro cya The Ben muri Tanzania:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupolisi yavuze agahinda gakomeye yatewe n’umugore we wamusutse acide mu maso akangiza isura ye.

Umuganga akomeye cyane yatunguranye ubwo yatangazaga ko amaze imyaka myinshi atikoza amazi ku mubiri we asaba n’abandi bose kubireka.