in

Umugabo wari umaze amezi abiri gusa ashyingiwe, umugore we yamumennyeho amazi yatuye

Muri Nigeria haravugwa inkuru y’umugore witwa Amina Abashe wamennye amazi ashyushye ku mugabo we witwa Shehu Abdullahi bari bamaze amezi abiri gusa bashyingiranywe.

Ku murongo wa telefone ubwo Shehu Abdullahi yaganiraga n’umunyamakuru, yamusobanuriye uko byagenze kugirango umugore amutwike yisange mu bitaro.

Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore bari bamaze amezi abiri bashyingiranywe nyuma yuko umugore we wambere yitabye Imana.

Gusa nubwo aba bari barashyingiranywe, umugore yari yaranze kuza mu rugo rw’umugabo,  umugabo nawe akajya ahora abwira iwabo ngo bamwohereze cyangwa bamusubize inkwano ze.

Uyu mugore yashwishwiburije umugabo amubwira ko atazaza ahubwo ko habonetse umuntu ugiye kumusubiza inkwano ze. Nyuma ni Shehu Abdullahi yaje guhamagara umugore asanga ari kuvugana n’undi mugabo, ndetse bamara umwanya munini, yafashe icyemezo cyo kujya kumureba iwabo, agezeyo yagerageje kumwaka telefone anamubuza kujya avugana n’abandi bagabo cyane.

Shehu Abdullahi ati ” nagerageje kumwaka telefone, nawe agerageza gufata icyuma ngo akinere ariko mbasha kugifata, rero yahise afata amazi ashyushye yari atetse, yose ayamoenaho.”

Uyu mugore yashyikirijwe inzego z’umutekano ndetse iperereza riracyakorwa.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RBA FC itozwa na Kwizigira Jean Claude imaze gutsinda none ahaye ubutumwa bukomeye abifuza ko yegura ku mirimo yo gutoza iyi kipe

Karabaye! Aba-Islam 12 kwihanganira iminsi mike yari isigaye byanze birangira bajyanwe gereza mu minsi y’igisibo cya Ramadhan