in

NdabikunzeNdabikunze

Umugabo wagaragaye mu muhanda rwa gati asunika ingorofani akomeje gukora ku mutima abatari bacye (Videwo )

Umugabo usunika imizigo akoresheje ingorofani akomeje kugenda avugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zindandukanye.

Uyu mugabo utamenyekanye imyirondoro ye yagaragaye asunika imizigo kuri iyo ngorofani ye, aho yagendaga aca mu modoka kuri za moto mu muhanda rwa gati.

Amashusho agaragaza uyu mugabo yafatiwe mu muhanda uva aho bategera imodoka mu mugi wa Kigali ahazwi nka ‘Down Town’ umanuko ujya mu mahuriro y’imihanda ijya ahazwi nka Nyabugogo.

Kubera imiterere y’umuhanda uri ahantu hamanuka cyane, uyu mugabo yahamanutse yiruka nta gitangira yari afite ari nako abantu bari inyuma ye mu modoka ari nako bagenda bamufata amashusho.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru Emmy Kinege uzwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, niwe wasohoye aya mashusho aho yahise yandikaho ijambo ryo mu cyongereza ‘Hustle’.

Ibitekerezo byabaye byinshi bisaba uyu munyamakuru ko yazatumira uyu mugabo bakagirana ikiganiro dore ko afite shene ya youtube.

 

Written by Charry

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Akamaro ka tangawizi ivanzemo ubuki mu kuvura no kurinda indwara

Ibintu biranga umugore utishimiye urushako habe na mba

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO