in

Akamaro ka tangawizi ivanzemo ubuki mu kuvura no kurinda indwara

Akamaro ka tangawizi n’ubuki

1.Guhangana na asima

Uru ruvange ruzwiho koroshya no kubyimbura bityo rukaba rufasha umwuka wa oxygen kubasha gutembera neza mu bihaha bityo bigafasha imiyoboro y’amaraso. Ibi ni ingenzi ku barwayi ba asima dore ko kuri bo iyo indwara yazamutse guhumeka biba ari ikibazo.

2.Kugabanya ibibazo byo mu buhumekero

Uru ruvange kandi ni ingenzi mu koroshya mu mihogo, koroshya igikororwa kikabasha gusohoka, kuvura uburibwe bwo mu muhogo ndetse n’ibicurane

3.Kurwanya ingaruka z’imiti ya kanseri

Tangawizi kuva na kera izwiho kuba ifasha abari ku miti ya kanseri ntibatere isesemi no kuruka dore ko ari kimwe mu bigendana n’iyi miti. Tangawizi rero n’ubuki bivanze bikaba bigira ingufu mu kurinda izi ngaruka.

4.Kurinda kanseri

Uretse kurwanya ingaruka ziterwa n’imiti kandi, uru ruvange ruzwiho kuba rutuma hakorwa za enzymes zigabanya ibyago byo kororoka k’uturemangingo tubyara kanseri.

5.Gufasha igogorwa

Uru ruvange kandi rutuma igifu n’amara bikora neza bityo bigafasha igogorwa gukorwa neza ndetse no kwituma ntibigorane. Ku bafite ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya uyu ni umuti wabo mwiza. Akayiko k’uru ruvange nyuma yo kurya kabafasha.

6.Kurinda umutima

Uru ruvange rutuma imiyoboro y’amaraso yaguka bityo bigatuma amaraso atembera neza bikarinda indwara zinyuranye z’umutima harimo stroke, umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi ndwara zinyuranye zafata umutima.

Ni gute bitegurwa

Mu gutegura uru ruvange, kuko utagombera kunywa byinshi, uvanga akayiko gato k’umutobe wa tangawizi n’akayiko gato k’ubuki ukanywa. Ubikora gatatu ku munsi nyuma yo gufata buri funguro.

Ushaka kandi wanakora uru ruvange ukarunywa nk’icyayi, aha ukaba wakongeramo indimu ubishatse. Gusa ntushyiremo isukari.

Icyitonderwa

  • Kuko tangawizi ikozwe gutya iba ifite ubukana bwinshi si nziza ku mugore utwite icyakora mu cyayi ashobora kuyinywamo dore ko inafasha mu kurinda isesemi ya mu gitondo
  • Kubera ko abana batagejeje umwaka batemerewe guhabwa ubuki, uru ruvange narwo ntibarwemerewe umwaka utaruzura

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ugira isoni yakoreye ibidasanzwe imbere y’abantu(Video)

Umugabo wagaragaye mu muhanda rwa gati asunika ingorofani akomeje gukora ku mutima abatari bacye (Videwo )