Umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda, Makuza Bertin, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki 3 Ugushyingo 2016 azize uburwayi bwatunguranye.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko uyu musaza w’umunyemari yari yaramutse neza kuri uyu wa Gatatu, gusa ubwo yari mu modoka agana mu mirimo ye isanzwe atwawe n’umushoferi yaje kumva atamerewe neza na mba, bahita bamunyarukana n’ingoga kumusuzumishiriza ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal, nyuma abaganga basanga yagize ikibazo cy’imitsi mito yo mu mutwe yari yacitse, ahanini bikunze guterwa n’umunaniro ukabije.
Ahagana mu ma saa sita z’ijoro inkuru y’uko yashizemo umwuka nibwo yamenyekanye.
Makuza Bertin yari umwe mu banyemari bazwi cyane mu Rwanda kubw’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye yari atunze birimo uruganda Rwanda Foam rumaze imyaka 30 rukora matola. Azwi kandi cyane kubw’inyubako M Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali hagati yuzuye itwaye akayabo kangana na miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika.
Amakuru arambuye ku mvano y’urupfu rwa Makuza Bertin turacyayakurikirana.