Umukinnyi Lionel Messi nkuko bimenyerewe uduhigo abandi bakora mumyaka myinshi we amaze kumenyereza abafana be ko uduhigo azajya adukora buri munsi kubwizo mpamvu no kumugoroba washize uyu musore w’umunya argentine yakoze akandi gahigo kagerukaga gukorwa n’umukinnyi Raul Gonzales Blanco.

Ako gahigo ntakandi nuko uyu mukinnyi Messi ariwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino yo mu matsinda mugikombe cy’amakipe yabaye iwambere iwayo ku mugabane w’uburayi(Uefa Champions League)