Nyuma yo kwibasirwa n’umutoza we Jose Mourinho,rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Wayne Mac Rooney amaze kubonako nta nyiturano yindi ateze kubona muri Manchester United ivuye ku mutoza Jose Mourinho wamaze gusa nk’aho amuvana mu mipango ye yose,kuri ubu nawe yahise yegera itangazamakuru ngo avuge intimba abitse ku mutima.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Goal.com,uyu musore akaba yatangaje ko ntagihindutse agomba kuva muri iyi kipe ya Manchester United bishobotse mu kwambere akaba yakwerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika gusa ikipe azerekezamo yo akaba atarayifataho umwanzuro.
Abakunzi ba Manchester United rero bakaba bashobora kutazongera kubona uyu musore i Old Trafford.