in

Ubwino; amwe mu makuru avugwa kuba Diamond Platinumz yanze kuza mu Rwanda

Twifuje kumenya uko ikibazo kimeze, baduhamiriza ko uyu muhanzi kimwe mu byatumye atinda ari uko atari yabona aho aparika Indege ye hano I kanombe.

Ati “Ntabwo haraboneka uruhushya rwo guparika indege ye i Kanombe, Diamond aracyari muri Tanzania. [Uruhushya] Niruboneka nibwo yaza.”

Tugerageje kumubaza niba hari icyizere bafite ko ruboneka vuba, uyu mukozi yagize ati “Reka dutegereze turebe!”

Andi makuru arimo ahwihwiswa ni uko uyu muhanzi yaba atakije ahubwo hakaba hari amasezerano n’uyu muhanzi bakemeranyaho bikavugwa ko hari ibyo abategura igitaramo batari buzuza kugira ngo Diamond ahite afata rutema ikirere dore ko no mu bisubizo by’abateguye iki gitaramo byumvikana ko nta kizere.

Kugeza ubu amakuru atugeraho ahamya ko umuhuro wari utegerejwe kubera ku Gisozi [Meet & Greet] ntukibaye ndetse n’abariyo bamutegereje batangiye kwitahira.

 

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yishe mama we n’abakobwa batatu asambanya umurambo

Manchester City yasubukuye urugendo rwo gukusanya ibikombe ihonda Liverpool