in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasubiranyemo kubera umukinnyi wabahombeye akaba agiye guha inyungu APR FC

Nyuma y’uko nta mwaka ushize ikipe ya Rayon Sports yongeye kugaragaza ibihanga bikomeye imbere ya APR FC ubwo bayitwaraga umukinnyi ngenderwaho muri ba myugariro Niyigena Clement kuri ubu agiye kwishyura akayabo kugira ngo yerekeze I Burayi mu gihugu cya Danemark.

Amakuru yizewe ahari ni uko nyuma yo kumva iyo nkuru, abayobozi ba Rayon Sports batangiye kwitana ba Mwana mu kuba batarabashije kuganiriza uyu mukinnyi bakoze ngo abashe kuguma muri iyi kipe ku buryo ayo ma miliyoni baba bayakenyereyeho.

Amakosa yatangiye gushinjwa umutoza kuba yarananiwe kuganiriza uno mukinnyi kugeza agiye Kandi bimwe mu byo bari bavuganye harimo ko nta mukinnyi ukomeye wari kubacika ahubwo bari kongeramo amaraso y’intoranwa Kandi nayo akomeye.

Kuri ubu umutoza wa Rayon Sports yicariye intebe ishyushye aho isaha n’isaha yakirukanwa dore ko yasoje imikino yo muri uyu mwaka yotwaye nabi cyane.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Momo
Momo
1 year ago

Erega Rayon sport yarashimuswe! Nta cyiza cyakorwa na Rtd kabisa, ibyo akora byose abikora mu nyungu z’ibikona aho yaturutse.Twarinjiriwe

Inkuru y’incamugongo: Mukecuru Nyiramandwa Rachel yitabye Imana

Rusine bamugereranyije na Semuhungu kubera ifoto ye