in

Ubugabo butisubiraho bubyara ububwa! Dynamo yo mu Burundi yari yakuwe mu irushanwa kubera kwanga kwambara Visit Rwanda yasubijwemo

Ku munsi w’ejo nibwo hakwirakwiye inkuru ko ikipe ya Basketball, Dynamo BBC yari yaserukiye Uburundi mu mikino iri kubera muri Africa y’Epfo yatewe mpaga ndetse igahagarikwa mu irushanwa izira kwanga kwambara imyambaro iriho umuterankunga mukuru w’irushanwa ariwe Visit Rwanda.

Kuri ubu amakuru ahari aravuga ko iyi kipe yasubijwe mu marushanwa nyuma yo kwemera kwambara imyambaro iriho umuterankunga mukuru Visit Rwanda.

Amakuru kandi akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko ikipe yari ihagarariye Uburundi ikuwe mu irushanwa, Umukuru w’igihugu yagiranye ibiganiro n’ukuriye Dynamo ndetse n’abandi bayobozi muri federasiyo, bemeranya ko ikipe ya Dynamo igiye gukurikiza amategeko agenga irushanwa kugirango yemererwe gukina iri rushanwa.

Kugeza ubu biravugwa ko iyi kipe yakomorewe ikaba izakomeza imikino  nubwo abashinzwe irushanwa batarabyemeza.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana wiga mu mwaka wa kabari w’amashuri abanza ‘P2’ kubera urukundo akunda ishuri, yagiye kwiga ahetse umwana mu mugongo

RIP Justine! Kigali: Umukobwa wari umaze iminsi 9 akoze ubukwe n’umukunzi we yahise yitaba Imana – AMAFOTO