in

“Tuzakomeza gutya umwaka wose” Umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko nta kintu azahindura ku mikinire ye ko uko yakinnye kuri Mukura VS bihagije

“Tuzakomeza gutya umwaka wose” Umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko nta kintu azahindura ku mikinire ye ko uko yakinnye kuri Mukura VS bihagije.

Umutoza mukuru wa APR FC, Thierry Forger yabwiye itangazamakuru ko atazahindura uko akina.

Yavuze ko we akunda gukina agumana umupira cyane arema uburyo bw’igitego.

Yavuze ibi nyuma yo kunganya na Mukura VS ubusa ku busa mu mukino wabereye i Huye.

Thierry Forger avuga ko abakinnyi be mu gice cya mbere batakoraga neza ibyo yabatoje gusa ngo mu gice cya kabiri baje kubihindura birakunda nubwo nta gitego babonye.

Abajijwe ku mikinire ye itarema cyane igitego, yavuze ko ariyo azakomeza gukina umwaka wose aho noneho azajya aba arema n’ibitego cyane.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Disi benshi ntabwo bari bazizi! Menya impamvu 5 zagaragajwe n’ubushakashatsi zishobora gutera umuntu kwibagirwa bya hato na hato

Na Riderman yarashimye! Mu mafoto, imiterere n’ubwiza by’uwahoze ari umukunzi wa Riderman biratangaje