Irushanwa rya Tour du Rwanda 2021 ryegukanwe n’umunya-Espagne Rodriguez Martin Cristian ukinira ikipe ya Total Direct Energie, nyuma yo kwegukana n’agace ka nyuma kasorejwe i Rebero mu Mujyi wa Kigali.
Rodriguez Martin Cristian wararanye umwenda w’umuhondo, yakinnye aka gace k’ibilometero 75.3 abizi ko ari ishiraniro kuko yarushaga umukurikira amasegonda macye.
Ni we wageze ku murondo w’umweru wari ushushanyije i Rebero aho iri siganwa ryasorejwe ari uwa mbere ahita anegukana iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi b’ibikomerezwa.
Ni umwaka utarahiriye Abanyarwanda kuko uza hafi ku rutonde rusange ari Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite uri ku mwanya wa 18 akaba akurikirwa na Byukusenge Patrick uza ku mwanya wa 23.
Uretse kuba badahagaze neza ku rutonde rusange, hari n’abandi batabashije gukomeza iri rushanwa kuko nka Joseph Areruya wanegukaye iri rushanwa yavuyemo ubwo bakinaga agace ka kabiri.