in

Umugore yasazijwe n’uburakari bituma ashyingura umugabo n’inzoka nzima.

Umugore ukomoka muri Ghana yafashwe n’umujinya w’umuranduranzuzi ubwo umugabo we yashyingurwaga maze afata icyemezo cyo gushyingura inzoka nzima mu isanduku imwe n’iyumugabo we, wari wishwe niyi nzoka mu rwego rwo kuzayohereza ngo imufashe guhangana n’abari abanzi be.

Uyu mugore bivugwa ko yizerera mu myuka mibi,yafashwe amashusho ari kumwe n’abandi bagiye gushyingura aho yafashe umwanzuro wo gushyingura n’iyi nzoka yamuriye mu isanduku imwe.

Amakuru avuga ko iyi nzoka yari yiziritse mu ijosi ry’uyu mugabo yishe ubwo abantu barimo kumusezeraho bwa nyuma hanyuma igenda bagiye gutwara umurambo mu irimbi.

Abantu bari aho bavuze ko iyi nzoka yarumye ururimi rwa nyakwigendera aribyo byamuviriyemo uru rupfu ndetse uyu mugore yemeje ko iyi nzoka nini ishyinguranwa n’uyu mugabo we.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yakundaga gukina n’inzoka cyane ariyo mpamvu iki kiyoka kinini cyamurumye ubwo yageragezaga kugishyira mu kanwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Samantha yongeye kugaragaza akanyamuneza nyuma yo gupfusha umwana we

#TdRwanda 2021:Umunya-Espanye birangiye ariwe utwaye irushanwa rya Tour du Rwanda.