in

Tanasha Donna yatunguye abantu aririmba indirimbo ya Bruce Melodie.

Umuhanzikazi Tanasha Dona wabyaranye na Diamond yatunguye abantu ubwo yaririmbaga indirimbo ya Bruce Melodie yitwa “Katerina “.Ni mu kiganiro uyu mugore yag n’abafana be ku rukuta rwe rwa Instagram umwe amubaza umuhanzi azi mu Burundi, yiyirirmbira indirimbo “Katerina” ya Bruce Melodie.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare ku gicamunsi ni bwo Tanasha Dona yaganiriye n’abakunzi be (Live) ku rukuta rwe rwa instagram. Ku bakunzi be wabaye umwanya mwiza wo gushira amatsiko kuri iki cyamamare, kuko yabahaye umwanya wo kumubaza ibibazo bifuza maze akagenda ibisubiza.

Hari uwamubajije umuhanzi wo mu Burundi azi maze amusubiza agira ati “Nshuti yanjye sinkurikirana cyane umuziki wo mu Burundi, ariko sinzi niba umuntu uririmba “Katerina” ari uwo mu Burundi”. Yahise aririmba ati “I wanna look at you bby kidogo Katerina”. Yakomeje agira ati “Sinzi niba ari uwo mu Burundi”. Aka gace gato mu kukaririmba wumvaga ayishyiramo ibirungo ku buryo “Katerina” asa n’uyifite mu mutwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wakoze ubukwe habura amasaha 18 akitaba Imana yababaje benshi.

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yaciye gakomeye agahigo ku mbuga nkoranyambaga.