in

Sobanukirwa : imvuvu n’igitera kuzigira mu mutwe

Imvuvu ni kimwe mu bintu bibangamira abantu benshi bazifite cg bakunda kuzigira, ni ikibazo cy’uruhu rutwikiriye ku mutwe, aho rutangira kuvunguka no kuvaho uduce duto, rimwe na rimwe biherekejwe n’uburyaryate no kwishimagura cyane. Zibangamira uzifite ndetse ntibinorohe kuba wazikuraho, bitandukanye nibyo benshi bibwira, ntago burya ziterwa n’umwanda.

Tugiye kurebera hamwe impamvu zitandukanye zitera kugira imvuvu.

Ni iki gitera imvuvu?

1.Indwara y’uruhu

Abantu barwaye indwara itera kwishimagura no kugira uruhu rusohora amavuta, izwi nka seborrheic dermatitis, bari mu ba mbere bazirwara cyane. Seborrheic dermatitis yibasira ibice bitandukanye by’uruhu; nk’inyuma y’amatwi, impande z’amazuru, igufa riba hagati y’amabere ndetse no mu bitsike.

Uyirwaye uruhu rwe ruratukura, rukagira amavuta azana utuntu tw’umweru ushobora gukoraho tukavunguka.

Indwara itera kugira imvuvu
Indwara ya seborrheic dermatitis ituma uruhu rutangira kuvunguka igihe wishimye

Iyi ndwara ifitanye isano cyane n’imiyege iba kuri buri ruhu rwa buri wese yitwa Malassezia, iyi miyege yibera ku ruhu, aho itungwa n’utuvuta dusohorwa n’imyenge y’imisatsi. Ubusanzwe nta kibazo na gito itera, gusa hari igihe iba myinshi cyane. Iyo ibaye myinshi bidasanzwe uruhu rwo ku mutwe rushobora gutangira kuribwa no gukora uturemangingo twinshi cyane. Utu turemangingo tw’inyongera tuba dukorwa iyo dupfuye dutangira kuvaho, nuko tukivanga naya mavuta (yaturutse mu myenge y’umusatsi) maze bigahinduka icyo twita imvuvu.

2.Imiyege

Abafite uruhu rudashobora kwihanganira imiyege (sensitivity) baba bafite ibyago byinshi byo kuzigira nyinshi. Abantu badashobora kwihanganira imiyege akenshi iyo hashyushye nta kibazo bagira ariko hakonja zikiyongera cyane.

Ibi biterwa nuko mu bushyuhe, izuba ribuza ya miyege gukura cyane, haba hakonje uruhu kubera kumagara cyane bikaba indiri nziza yo gukura kw’imvuvu.

3.Uruhu rukanyaraye 

Abafite uruhu rwumye bakunda kwibasirwa n’imvuvu kurusha abafite uruhu rworohereye. Ubukonje akenshi butera uruhu kuma; kuko ruba rudasohora cyane amatembabuzi n’andi mavuta yo koroshya uruhu. Bityo haba humagaye uruhu rugatangira kuzana utuntu dutuma n’imvuvu ziyongera

imvuvu mu mutwe
Imvuvu zikunda kwibasira cyane abafite uruhu rukanyaraye

4.Kudasokoza umusatsi igihe kirekire

Kudasokoza cg koga mu mutwe kenshi bishobora kuba impamvu yo kugira imvuvu nyinshi mu musatsi. Ibi biterwa n’uko uturemangingo two ku ruhu tuba tudasimburwa kenshi nkuko bigenda ku muntu usokoza cg wogamo cyane.

5.Indwara zimwe na zimwe z’uruhu

Hari indwara z’uruhu twavuga nka; psoriasis, eczema kimwe n’izindi zibasira uruhu zikaba zatuma ziba nyinshi ku mutwe.

6.Izindi ndwara

Abageze mu izabukuru barwaye indwara ya parkinson’s disease cg izindi ndwara zigabanya ubushobozi bw’imikorere y’ubwonko, baba bafite ibyago byo kugira imvuvu nyinshi kimwe no kurwara indwara ya seborrheic dermatitis.

Abafite ubudahangarwa bukomeye, abarwaye indwara z’umutima nabo bari mu bashobora kwibasirwa nazo.

7.Kudakoresha shampoo

Nubwo ibi bitavugwaho rumwe na bose, kudakoresha shampoo bishobora gutuma uturemangingo two ku ruhu rwo mu mutwe tudashobora kuvaho neza, amavuta asohorwa n’utwenge duto nayo akirundanya cyane, bikaba byaba indiri yo kuzana imvuvu nyinshi.

8.Indyo urya

Abatarya ibiryo bikungahaye kuri zinc, vitamin B zitandukanye ndetse n’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibinure bari mu bibasirwa n’imvuvu cyane.

9.Ubwivumbure ku miti cg ibindi ukoresha ku ruhu cg mu musatsi

Hari abajya bakoresha amavuta kimwe n’ibindi ushobora gusiga mu musatsi bikaba byagutera uburyaryate, kubyimbirwa (ibi ubibwirwa n’uko ibara ry’uruhu rihinduka umutuku), no kwishima cyane. Gukoresha cyane shampoo nabyo kandi bishobora gutera imvuvu kuko nabyo byatera kwishima cyane.

10.Kugira stress

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko stress hari aho ihuriye n’indwara z’uruhu, kuko stress igabanya ubushobozi bw’umubiri bwo kwirinda indwara cyane cyane izituruka ku miyege

Ni gute imvuvu zivurwa?

Kuvura imvuvu hagenderwa ku bintu 2 by’ingenzi:

  • Imyaka yawe
  • Ubukana bw’imvuvu

Ikiba kigamijwe ni uguhagarika imvuvu, hagabanywa ikorwa ry’uturemangingo tw’uruhu, cg se ikorwa ry’imiyege ishobora nayo gutera imvuvu.

Umuntu ufite imvuvu cg urwaye iriya ndwara ya seborrheic dermatitis ni gacye cyane bishobora kuzamutera ikibazo gikomeye ku buzima. Rimwe na rimwe bagiteri zishobora kwinjirira aho zikaba zajya guteza ibibazo ku ruhu, biramutse bibaye ukabona utangiye kuzana ibisebe mu mutwe, gutukura cg se kubyimba cyane ubona haretsemo amazi ni ngombwa kugana kwa muganga.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyeshuri yatoraguye amamiliyoni , ayashyira polisi||ibyo bamukoreye birababaje cyane.

Akoresheje amagambo yuzuyemo urukundo n’imitoma myinshi, Umunyamakuru Nadia Umutoni yifurije isabukuru nziza umugabo we