in

Sobanukirwa: Akamaro k’imbuto za watermelon ku buzima

Akenshi ukunze gusanga abantu benshi barya watermelon, bakuramo imbuto zayo bakazijugunya. Aya ni amakosa akomeye cyane, kuko imbuto za watermelon zifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu.

Hari bamwe bazitinya bavuga ko ari uburozi, ariko ibi si byo na gato! Abandi bakazitinyira ko zibiha cg zishobora gusharira cyane. Nyamara izi mbuto ziraribwa, kandi zibonekamo calories nke n’intungamubiri nyinshi umubiri ukenera.

Imbuto za watermelon zibamo iki?

Utu tubuto duto, dufitiye akamaro umubiri wacu kuko dutuma umutima ukora neza ndetse tukongera ubudahangarwa. Tugizwe n’ibi bikurikira:

  • Dukungahaye cyane ku myunyungugu nka potasiyumu, phosphore, umuringa na zinc
  • Za vitamin B zitandukanye (B1, B2, B3, B6 na B9); zifasha guhindura ibyo turya imbaraga umubiri ukoresha no gutuma urwungano rw’imyakura (nervous system) rukora neza
  • Ubutare
  • Manyesiyumu ku rugero rwo hejuru
  • Kalisiyumu nke
  • Proteyine nka arginine, nubwo umubiri ushobora kuyikorera, gusa inyongera yongerera umubiri akandi kamaro, harimo kurinda indwara z’udutsi duto tw’umutima. Izindi acide amine z’ingenzi ku mubiri zibonekamo hari tryptophan, lysine na glutamic acid.

Akamaro k’imbuto za watermelon

1.Kongera imikorere myiza y’umutima

Kubera manyesiyumu iboneka muri izi mbuto za watermelon, ifasha umutima gukomeza gutera neza no gutembereza amaraso ku muvuduko ukwiriye. Zifitemo ubushobozi bwo gufasha gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri (antioxidants), kurinda ububyimbirwe no kongera imiyoboro y’amaraso, bityo agatembera neza.

Utu tubuto kandi ni isoko nziza y’ikinyabutabire cyitwa citrulline, ubushakashatsi bwagaragaje ko gifasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso mu miyoboro y’amaraso, bityo bikaba byafasha kwirinda indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).

Zinc ibonekamo igira uruhare runini mu gutuma umutima ukora neza kuko igira uruhare mu kuringaniza uburyo kalisiyumu ikora mu turemangingo tw’umutima. Iyo kalisiyumu ibaye nyinshi bitera umutima gukora nabi.

2.Kongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri

Imbuto za watermelon zikungahaye cyane ku butare n’indi myunyungugu kimwe na vitamin B zitandukanye byongera ubudahangarwa.

3.Gufasha ubwonko gukora neza

Manyesiyumu ibonekamo ifasha mu kwibuka cyane, ifasha kandi mu kurinda kwibagirwa bigenda biza uko umuntu asaza.

Ubwonko cyane cyane agace kitwa hippocampus (gashinzwe ibijyanye no kwibuka) bukenera urugero ruri hejuru rwa zinc. Iyi zinc ushobora kuyibonera muri izi mbuto

4.Gukomeza umusatsi

Imbuto za watermelon zifasha mu gukomeza umusatsi no kurinda umusatsi gucika.

5.Zifasha mu kurwanya diyabete

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko imbuto za watermelon zigira uruhare mu ibikwa rya glycogen (igira uruhare mu kugena isukari itembera mu maraso), bityo zikaba zaba nk’umuti wa diyabete, kuko zinafasha kugabanya isukari mu maraso ku barwaye indwara ya diyabete.

Abahanga kandi bakomeza bavuga ko zinc iboneka muri izi mbuto igira uruhare runini mu kuringaniza isukari mu maraso.

6.Gusukura uruhu no kurwongerera ubuhehere

Watermelon ubwayo izwiho kugira amazi menshi kandi ahagije, aya mazi afasha uruhu gukomeza korohera no gukora neza. Imbuto za watermelon zongerera uruhu kugaragara neza no kurinda ibiheri mu maso.

Imyunyungugu ibonekamo cyane cyane manyesiyumu igira uruhare runini mu kurinda indwara zitandukanye z’uruhu, gukanyarara ndetse n’iminkanyari.

7.Zifasha kurinda gusaza cyane

Imbuto za watermelon zirimo imyunyungugu ifasha mu ikorwa rya proteyine zigira uruhare mu kwigabanya k’uturemangingo, kwiyuburura no gukora utundi dushya.

Manyesiyumu ibonekamo kandi ifasha mu kugabanya umuvuduko uturemangingo dusazaho, bityo bikarinda gusaza imburagihe.

Imbuto za watermelon zifasha umutima gukora neza no kongera ubudahangarwa bw'umubiri
Imbuto za watermelon hari izisa umweru (ziba zitarera neza) n’izisa umukara (nizo zeze neza, kandi zibonekamo intungamubiri nyinshi)

Kurya izi mbuto nkuko tumaze kubibona bifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu. Mu kuzirya, ni byiza kuzihekenya neza kugira ngo umubiri ubone intungamubiri zihagije. Hari igihe usanga zitandukanye mu mabara; izisa umweru ziba zitarera neza, naho iz’umukara nizo ziba zeze neza kandi zikize cyane ku ntungamubiri.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni akumiro! Umuhanzikazi yamanuye imyenda anyara mu isura y’umufana we, abantu barumirwa(Video)

Umuntu wa mbere wagiye mu ijuru yavuze ibyo Imana yamukoreye.