in

Rwanda: ingurube yariye umwana kugeza ashizemo umwuka

Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru ibabaje y’umwana wariwe n’ingurube kugeza apfuye.

Mu murenge wa Kanjongo wo mu Karere ka Nyamasheke ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda haturutse inkuru ibabaje, aho umwana w’imyaka itatu n’igice yariwe n’ingurube yo mu rugo kugeza imuhitanye.

Iby’iyi nkuru y’incamugongo byabereye mu Mudugudu wa Maseka ho mu Kagari ka Kibogora ku mugoroba wa tariki 28 Ugushyingo 2022.

Mu masaha y’umugoroba wahise, nibwo ingurube yasenye uruzitiro rw’ikiraro isanzwe ibamo, yinjira mu nzu, irya umwana w’umukobwa wari wenyine ubwo ababyeyi be bari bagiye mu kazi ndetse n’umukozi yamuryamishije ajya hanze y’urugo.

Amakuru aravuga ko ingurube yariye uwo mwana ibice byose by’umutwe ndetse n’ukuboko kw’iburyo, ababyeyi be bataha basanga yitabye Imana.

Nyuma y’aho, umubiri wasigaye w’umwana wariwe n’ingurube, wajyanwe gusuzumirwa mu bitaro bya Kibogora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Niyonzima Peter. 0786745688
Niyonzima Peter. 0786745688
1 year ago

Ark nikenshi ababyeyi bakangurirwa kudasiga abana bonyine kuki bikomeza kubaho nibisubireho rwose gusa uwo muryango ukomeze kwihangana kdi hakorwe ubushakashatsi bwimbitse Niba Koko ingurube ziriya abantu?

Umuramyi ukomeye mu Rwanda agiye gukora ubukwe

N’ibyishimo byinshi muri Rayon sports nyuma yo kugarura umukinnyi rurangiranwa wari ukumbuwe n’abafana benshi