Nyuma y’iminsi mike umuramyi Serge Iyamuremye yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America, asanze umukunzi we Uburiza Sandrine usanzwe atuyeyo, bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo ndetse amatariki yamaze kujya hanze.
Nk’uko bigaragara mu ifoto ya save the date, ubukwe bw’aba bombi buzaba kuwa 01 Mutarama 2023.
Byavuzwe ko Serge Iyamuremye yasabye akanakwa Sandrine n’ubwo nta mafoto cyangwa amashusho yabigaragaje gusa inshuti za hafi z’aba bombi zivuga ko zitabiriye iyo mihango.
