in

Rwamagana: Umujura yatemye ukuboko umugabo yaje ku mwiba

Umugabo wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro yajyanywe ku bitaro nyuma yo gucibwa ukuboko n’umujura wari uje kumwiba akamutesha undi agasiga amukomerekeje.

Byabaye mu ijoro ryakeye mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagasenyi, Ndarihoranye Evariste yatangarije ko umujura yinjiye mu nzu agiye kwiba nyir’urugo amwumvise ngo ahita amwirukankana.

Ati :” Yamwirukankanye bageze imbere wa mugabo yikubita hasi umujura asubira inyuma amutema ku kuboko, undi ahita atabaza abaturage bahagera atari yamwica.”

Umuyobozi w’Akagari ka Nyagasenyi Ndarihoranye yavuze ko kuri ubu bakajije amarondo bakaba bagiye no gukomeza kwigisha abaturage kuba maso ngo kuko muri iyi minsi ubujura buri kwiyongera cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbega umukobwa ufite ubwiza nk’ubwa mama we! Umunyamakuru Rigoga Ruth yifurije isabukuru y’amavuko umwana we w’umukobwa(Amafoto)

Ibya Kanye West iyo bibize ateruraho, kuri ubu yatandukanye n’ikizungerezi bari bamaranye amezi 2 Gusa bavugwa murukundo