in

Rusizi:Umugabo w’imyaka 43 yafatanywe umufuka wuzuye udupfunyika tw’urumogi

Rusizi umugabo witwa Uhoraningoga Methode w’imyaka 43 y’amavuko, wari ufite udupfunyika tw’urumogi 5,600 yari agiye gukwirakwiza mu baturage yafashwe na polisi.

(CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’Umuturage.

Yagize ati:” Twari dufite amakuru ko Uhoraningoga asanzwe ari umucuruzi w’Ibiyobyabwenge by’urumogi yakuraga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Ku wa Gatatu nibwo twahamagawe n’umuturage wo mu mudugudu wa Kamuhirwa, avuga ko amubonye afite umufuka bicyekwa ko urimo irumogi.”

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akuriranyweho.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bull Dogg avuze ubugome yakorewe na The Ben , burya afitanye indirimbo y’imana na Bruce Melodie

Kigali: umugabo yiyahuye nyuma yo gukeka ko umugore we amuca inyuma