Rubavu: Umwe muri za nsoresore ziyise abuzukuru ba shitani hari ibyamubayeho biha isomo abandi bakoranaga ubugizi bwa nabi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 15 kamena 2023 nibwo izi nsoresore zo mu karere ka Rubavu mu mujyi wa gisenyi zazindukiye mu muhanda zitwaje intwaro gakondo zije kwambura abaturage ku manywa y’ihangu.
Bamwe mu batezwe n’izi nsoresore, barimo abamotari ndetse n’abandi bari bagiye mu mirimo yabo, aho bamwe babanje kubicaza hasi, bakabakubita bakanakomeretsa bakoresheje ibyo bikoresho bari bafite.
Umwe mu batanze amakuru, avuga ko hari umwe wari uzindukiye mu kazi atwawe n’umumotari, bagategwa n’izi nsoresore, zikabakubita zikabagira intere, nyuma hakaza kuza umunyegare na we bakamuhagarika ariko we agata igare, agakizwa n’amaguru, akaruhukira kuri Polisi.
Abapolisi bahise bajya kureba iby’abo bagizi ba nabi, bahageze na bo bashaka kubarwanya, ari bwo Umupolisi yahitaga arekura isasu rigahitana umwe muri izi nsoresore ziyise ‘Abuzukuru ba Shitani’, abandi bagakizwa n’amaguru.