in

RSB yatangaje ikintu gikomeye abacuruzi ibishyimbo bitetse hirya no hino mu Rwanda bakwiye kwitondera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, kirasaba abacuruza ibishimbo bitetse, kwita ku isuku yabyo by’umwihariko bakita ku bintu bapfunyikiramo abaje kubigura kuko batabyitayeho bishobora gutera ibyago birimo indwara zirimo na kanseri.

Benshi mu bagura ibishyimbo bitetse usanga batita ku buryo batwara ibi bishyimbo baguze ndetse no ku buziranenge bw’ibyo baguze kuko hari ababibika nabi bikagaga cyangwa bakagura ibidahiye.

Umukozi Ushinzwe Porogaramu ya Zamukana Ubuziranenge muri RSB, Ndahimana Jerome, avuga ko biriya bishyimbo ababirya bakwiye kubyitondera cyane, ngo kuko isuku yabyo n’aho bitegurirwa hamwe na hamwe hakemangwa.

Yongeyeho ko ibyo bamwe babipfunyikamo baje kubigura nabyo bishobora kubatera ikibazo cyane ko hari ibiba byanduye.

Yakomeje avuga ko iyo ibiryo byaraye bikagaga biba byajemo mikorobe bityo biba bidakwiriye kuribwa ariyo mpamvu abantu bakwiriye kwitonda bakarengera ubuzima bwabo kuko ibyokurya byanduye bitera ibibazo birimo na kanseri.

Bwana Ndahimana yavuze ko icyo yashishikariza abantu ari ugukomeza kwirinda gukoresha ibiribwa na bo bakeka ko bidateguranye isuku kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye kurusha uko bakwirinda kubikoresha.

Ikindi yagarutseho n’uburyo abantu babikamo ibiribwa bitandukanye yaba muri firigo n’ahandi aho usanga babitse hamwe ibitetse n’ibidatetse.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aya mafaranga n’abantu 1000 inaha ntibayakorera! Hamenyekanye akayabo Burna Boy yashakaga kugirango yemere kuza gutaramira i Kigali

Niba ufite ibi bimenyetso ihutire kujya mu kato! RBC irasaba abanyarwanda bari kugaragaza ibimenyetso by’indwara y’amaso y’amarundi basabwa kutajya mu bantu