in

Niba ufite ibi bimenyetso ihutire kujya mu kato! RBC irasaba abanyarwanda bari kugaragaza ibimenyetso by’indwara y’amaso y’amarundi basabwa kutajya mu bantu

Umukozi ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Ningabira, arasaba abanyarwanda ko mu gihe amaso yabo atangiye kuryaryatwa, kuzana amarira no kubyimba bakwiye kwihutira kugana ivuriro ribegereye ariko bakanirinda kujya mu ruhame rw’abantu benshi kugira ngo batabanduza amaso yandura cyane.

Yabitangaje mu gihe hirya no hino mu Rwanda hari kumvikana, abantu benshi cyane cyane abanyeshuri basiba ishuri kubera indwara y’amaso abaturage bita ay’amarundi.

Mahoro avuga ko bimwe mu bimenyetso biranga uwafashwe n’amaso yandura cyane ari uko ijisho ritangira kurira no kugira imirishyi, kuryaryatwa, kokerwa no kubyimba ndetse no gutukura igice cy’umweru kizengurutse imboni. Hari kandi kugira igihu mu maso no gufatana ibitsike cyane mu gitondo umuntu abyutse.

Asaba abantu bose bagaragaweho ibi bimenyetso kwihutira kugana ivuriro ribegereye ariko bakanirinda kujya ahari abantu benshi kugira ngo atabanduza.

Yagize ati “Uwibonyeho kimwe muri ibi bimenyetso akwiye kwihutira kugana ikigo nderabuzima kimwegereye, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa wa 114.”

Iyi ndwara y’amaso umuntu ashobora kuyandura mu gihe akoze aho uyirwaye yakoze nawe akikora ku maso no gusuhuzanya n’uyarwaye ukikora ku maso.

Yirindwa hakarabwa intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi mu gihe ufite by’iyi ndwara y’amaso yandura, uyarwaye akirinda gusuhuzanya cyangwa guhoberana n’abandi mu gihe yikoze ku maso, kwirinda kogera muri pisine n’ahandi hakoreshwa n’abantu benshi, kwirinda gusangira ibikoresho by’isuku no kwirinda guhererekanya ibikoresho n’uyarwaye nka telefone n’ibindi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RSB yatangaje ikintu gikomeye abacuruzi ibishyimbo bitetse hirya no hino mu Rwanda bakwiye kwitondera

Umunyamakuru wa RBA, yatanze kandidatire ye, aho yitegura guhatana mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka – AMAFOTO