in

Rocky yemeje abakobwa bavuga ko abasore nta mafaranga ba gifite ngo ahubwo afitwe n’abagabo bazanye inda

Umosobanizi wa filime Uwizera Marc ukunze kwiyita Rocky Kimomo Kirabiranya ndetse n’andi mazina menshi, uyu musore yemeje abakobwa bavuga ko abasore nta mafaranga bagira ahubwo agirwa n’abagabo babyibushye mbega bafite inda nini.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ariho live yerekanye agakapu kari karimo inote nyinshi maze agira ati “ndashaka kwemeza babakobwa b’ikigali bavuga ko abasore tutagira amafaranga ngo ahubwo asigaye afitwe n’abagabo bazanye inda. Natwe amafaranga turayafite bariya ba gabo uko baturusha inda ni nako baturusha ibibazo.”

Bivugwa ko uyu musore Rocky afite amafaranga menshi akura mu bikorwa akora bigiye bitangukanye nko gusobanura filime hari website yashyize hanze zicaho bivugwa ko imwinjiriza agatubutse, si aho gusa kuko yamamariza ama kampani akomeye ndetse n’ahandi hantu henshi agenda ashakishiriza.

Si ibyo gusa dore ko uyu musore afite inzu iteza imbere abahanzi yitwa Rocky Entertainment yakoreragamo umuhanzi Papa Cyangwe ariko nyuma baza gutandukana gusa yahisa azana undi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Emeline Penzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunya Rwanda ati:”umusonga w’undi ntukubuza gusinzira”Mu gihe C.Ronaldo bimeze nabi mu cyeba we Leo Messi akomeje guca impaka.

Yumvaga nabi; Theo Bosebabireba yavuze ukuntu kumva nabi byatumye ajya kumurika muri Wese ashakamo ikintu (Videwo)