in

Rick Ross ntiyemeranya n’abavuze ko gukinisha J.Cole muri BAL ari agasuzuguro

Umuraperi wo muri Amerika yasubije abavuze ko kuba J.Cole yarakiniye ikipe ya Patriot mu irushanwa rya Basketball Africa League ari agasuzuguro, yerekana inyungu bifite.

Irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kumarq ibyumweru bibiri riri kubera mu Rwanda.

Mu buryo bwatunguye abatari bake, umuraperi J.Cole yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe ya Patriots B.B.C ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.

Terrell Stoglin ukinira ikipe ya AS Sale nayo yitabiriye iri rushanwa aherutse gutangaza ko kuba J.Cole yarahawe umwanya wo gukina ari agasuzuguro ku irushanwa ndetse  n’umukinnyi yasimbuye.

Yagize ati “Ntekereza ko yatwaye akazi k’uwari ugakwiye. Ku muntu nk’uriya usanzwe ufite amafaranga menshi n’akandi kazi akaza agatsinda inota rimwe mu mukino kandi agakomeza agasingizwa ni ugusuzugura irushanwa.

Hari abantu benshi bashyigikiye iki gitekerezo bavuga ko J.Cole yatwaye umwanya wa Guibert wari witezweho gutsinda amanota menshi.

Umuraperi Rick Ross yafashe amashusho atanga igitekerezo kuri izi mpaka zazamuwe na Terrell Stoglin.

Ati “  Nta buryo na bumwe ari agasuzuguro. Kandi icya mbere ntabwo inzozi z’umwirabura zikwiye gukumirwa… So aramutse afite ikipe kandi agomba gutoranya hagati yawe na J.Cole nizera ko waba ugiye ku ruhande ukareka J.Cole agakora nk’ibyo ari gukora.”

Rick Ross yasabye uyu mukinnyi gushyira hasi urwango, agashyigikira mugenzi we kuko nubwo yaba atitwaye neza mu mikino ya mbere,ikurikira ashobora kwikosora.

Ati “ Icy’ingenzi ni ugushyigikira umuvandimwe wawe, niba yaratsinze inota rimwe mu mukino wa mbere, uwa 10 ashobora gutsinda atandatu.
J.Cole yagaragaye mu mikino itatu yose ikipe ya Patriot yakinnye aho yatsinze amanota atanu minota isaga 45.

Imikino ya 1/4 J. Cole ntabwo azayikina kuko amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Patriot yarangiye ndetse yamaze gusubira iwabo muri Amerika.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bizimana Djihad yerekeje mu ikipe nshya mu Bubiligi

Umugore wa pasiteri yarwaniye inkundura mu rusengerero n’umugore washakaga gusuhuza umugabo we|abari buzuye umwuka barumirwa.