in

Bizimana Djihad yerekeje mu ikipe nshya mu Bubiligi

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi yatangaje ko yamaze gusinyisha Bizimana Djihad amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu Cyumweru gishize nibwo Bizimana Djihad yari yatangaje ko yamaze gutandukana na Waasland-Beveren yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ndetse anashimira bagenzi be mu gihe cy’imyaka itatu bamaranye.

KMSK Deinze ni ikipe yazamutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya mbere mu cya gatatu muri 2019-2020.

Nyuma yo gusinya, Bizimana yavuze ko yishimiye kujya mu ikipe imuha umwanya wo gukina.

Umutoza wa KMSK Deinze, Wim De Decker, na we yishimiye uyu mukinnyi mushya w’Umunyarwanda kubera ko yari amaze imyaka itatu akina mu Cyiciro cya Mbere.

Yavuze ko Djihad afite uburambe bw’imyaka myinshi mu Cyiciro cya Mbere cy’Ababiligi, ndetse ko byongereye agaciro kuri iyi kipe.

Bizimana Djihad w’imyaka 24, yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, nyuma ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu.

Nyuma yo gutandukana na Waasland-Beveren, Bizimana Djihad yasinye imyaka ibiri mu ikipe ya KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa mwiza wagaragaye mu ndirimbo ya Lady Gaga yashyizwe mu kanama nkemurampaka ka Miss Global Beauty Rwanda

Rick Ross ntiyemeranya n’abavuze ko gukinisha J.Cole muri BAL ari agasuzuguro