in

RIB yinjiye mu kibazo cya kapiteni w’ikipe y’abagore wagiye kwishyuza umushahara we agakubitwa

Mu cyumweru cyashize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ko Kapiteni w’ikipe y’abagore ya Inyemera ibarizwa muri Gicumbi yaba yaragiye kwishyuza umushahara w’amezi 3 agakubitwa.

Kapiteni w’iyi kipe ya Inyemera, Bertine Mutuyemungu bivugwa ko yagiye ku karere ajyanye na perezida w’ikipe, bagiye kuvuga ibibazo by’amafaranga biri muri iyi kipe, bikarangira ahohotewe.

Gusa umuyobozi wagateganyo w’akarere ka Gicumbi, UWERA Parfaite yatangaje ko ibya makuru ari kuvugwa  yuko uyu mukinnyi yakubiswe, ari ibihuha.

Nyuma yayo makuru ndetse bicyekwa ko byabayeho, umuvugizi wa RIB yatangarije IGIHE ducyesha iyi nkuru ko RIB iri gukora iperereza ryimbitse ngo hamenyekane niba koko ako karengane kaba katarabayeho.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo amaze iminsi akorera muri Kenya yabigaragaje i Nyarugenge! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yagaragaje urwego rudasanzwe mu myitozo y’ikipe y’igihugu – AMAFOTO

Mu Rwanda huzuye Ikigo kizajya gikorerwamo ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga! Dore uko bizajya bikorwa