in

Mu Rwanda huzuye Ikigo kizajya gikorerwamo ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga! Dore uko bizajya bikorwa

Mu Rwanda huzuye Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga. Kigizwe n’inyubako, ibibuga bikorerwamo ibizamini ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora ibizamini.

Ibizamini bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, icyo gutwara ipikipiki, icyo gutwara imodoka gikorerwa mu kibuga n’icyo gutwara imodoka mu muhanda.

Iki kigo nigitangira gukora, ugiye gukora ikizamini azajya yiyandikisha ku rubuga rwa Irembo, ahitemo umunsi, itariki n’isaha azakoreraho.

Ikoranabuhanga rizakoreshwamo rizajya rinafasha mu gusuzuma ugiye gukora ikizamini ingingo z’umubiri zirimo amaso n’amatwi.

Ikibuga kizajya gikorerwamo ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIB yinjiye mu kibazo cya kapiteni w’ikipe y’abagore wagiye kwishyuza umushahara we agakubitwa

APR FC yagaragarije abakunzi bayo ibyiciro by’amakipe y’abato kugeza kungimbi bazavamo impano zitangaje mu mupira w’amaguru w’u Rwanda