in , ,

RIB yafunze umwarimu wo mu Rwanda ukekwaho gukoresha Phd y’impimbano

Uyu munsi taliki 7 Mutarama 2022, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Bwana Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter RIB yatangaje ko Egide Igaba yahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kugira ngo abone akazi.

Kuri ubu uyu ukekwaho iki cyaha afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yongeye kwihanangiriza  abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, by’umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n’abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n’umusaruro bitezweho ntuboneke.

Bwana Egide Igaba aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa: Impinduka ziba mu mubiri iyo utangiye gukora sport buri munsi

Inzu Kicukiro irahiye irakongoka !! Nta Bwishingizi nyirayo yari afite